Imyidagaduro

Meddy yakomoje k’umukobwa wamurwariye indege ndetse n’icyamutangaje mu gitaramo cye cyambere

September-07
00:32 AM 2017

Umusore Meddy yashimishije abantu birabarenga kuza naho bamwe bibananiye kwihangana bakarizwa n’ibyishimo.

Meddy nyuma yigitaramo Beer Fest 2017 umunyamakuru yamwegereye amubaza uko yabibonye cyane k’umukobwa wamurwariye indege maze mu magambo ye agira ati:”Ibi ni ibitangangaza. Kubona umukobwa nk’uyu afite amarangamutima gutya binyereka ko ubutumwa ntanga mu ndirimbo bukora ku mitima ya benshi. Ibi bintera imbaraga zo gukora cyane. Ijwi ryagiye ariko ndishimye pe! Sinarinziko abantu bashobora kuza bangana batya i Nyamata bishyuye ibihumbi 15,000 cyangwa 10,000 ibi ni ibintu ntateze kwibagirwa.”

Amubajije ikindi ikintu atazibagirwa muri iki gitaramo yagize ati:”Uriya muntu ugendera mu kagare yankoze k’umuntima ndetse n’abandi bantu bari bahari nk’umuryango wanjye n’inshuti, umva nishimye rwose.”
Akomeza avugako umuziki nyarwanda iki aricyo gihe ngo urenge imbibi nahandi hose abantu babashe kuba bawukurikirana ndetse ndabona ugeze kurwego rushimishije.

Irebere amashusho ya Meddy aho yabyinnye bikanyura abakobwa benshi muri Beer Fest 2017 (Video)

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza