Imyidagaduro

Meddy na Riderman basusurukije abaturage ba Nyamasheke (Amafoto)

September-30
11:30 AM 2017

Muri Gahunga ya Airtel Muzika hamwe na Ambasaderi wayo Meddy afatanije na Riderman basuye abaturage ba Nyamasheke aho bari kubasusurutsa banabacurangira mu buryo bwa Live.

Meddy na Riderman batangiriye ibi bitaramo i Nyamasheke kuri uyu wa 30 Nzeri 2017. i Huye ni tariki ya 7 Ukwakira, i Musanze ni tariki ya 14 Ukwakira maze bisorezwe i Rubavu taliki 21 Ukwakira 2017.

Ibi bitaramo bitangijwe mu rwego rwo kumenyekanisha poromosiyo ya Tunga na Airtel ituma abafatabuguzi bitomborera moto n’imodoka.

Kugirango winjire mu irushanwa rya Tunga na Aitel ndetse unatsindire ibihembo,umukiriya icyo asabwa ni ukwandika ubutumwa bugufi (sms)yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara kuri nimero 155, bityo akaba yinjiye mu irushanwa agatangira kubazwa ibibazo nawe agasubiza maze yabitsinda agatsindira ibihembo bishimishije bitangwa na Airtel Rwanda.

Amafoto


Meddy ashimisha abafana be mu ndirimbo Inkoramutima


Riderman abanjirije Meddy mu gushimisha imbaga y’abafana

Abafana bitabitiye ari benshi

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza