Imyidagaduro

Masamba mu gikorwa cyo gushaka inkunga y’abana barwaye ‘Autisme

March-30
11:37 AM 2017


Nubwo benshi ibi batabifata nk’indwara , ariko abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko ari uburwayi buzwi ku izina rya “Autisme.”

Iyi ndwara niyo yatumye Massamba Intore aba umwe mu bahanzi bazagaragara mu gitaramo cyo gushakira inkunga abana bafite icyo kibazo ku bufatanye n’umuryango Autisme Rwanda.

Massamba atangaza ko kuba intwari bidasaba amashuri runaka cy se amafaranga menshi ahubwo bisaba ko umuntu aba afite ubumuntu muri we.
Yagize ati: “Gufasha ni byiza, biguhesha umugisha uhoraho! Inganzo yanjye izafasha abana bafite ikibazo cya Autisme mu rwego rwa fundraising!”

Iki gitaramo ngo nta giciro runaka cyo kwinjira kizaba gihari ahubwo uzabasha kuza wese bitewe n’urukundo afite muri we ashobora kuzitanga icyo afite cyose kugira ngo aba bana bafite iki kibazo bitabweho.

Src: Umuseke

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza