Imyidagaduro

Marina yavuze k’umubano we na The Ben ati Ntabwo ari we musore w’inzozi zanjye

September-07
00:32 AM 2017

Uwase Deborah Marina ni umukobwa wamaze kwinjira muri muzika nyarwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya. Uyu muhanzi wahisemo kugendera ku izina rye rya Marina ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Byarara bibaye.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Family Tv amubajije ibivugwa hagati ye na The Ben yagize ati:”yego ndabizi njye na The Ben ntabwo dukundana turi inshuti bisanzwe kuko dukora akazi kamwe, nk’umuntu wantanze mumuziki afite ibyo yifuzako nageraho ariko siwe musore w’inzozi zanjye.” Abajijwe niba amusabyeko babana yamwemerera yagize ati:”Umva abaye ari umwe mubo nishimira nawe akanyishimira byaba ari sawa kuko atariyo position turimo kugeza ubu.”

Akomeza avugako mu Rwanda ntamuhanzi afataho nkikitegererezo kubijyanye n’imiririmbire yabo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza