Imyidagaduro

Mani Martin yasubiyemo indirimbo Afro ari kumwe na Eddy Kenzo wo muri Uganda

June-14
16:59 PM 2017

Nyuma yaho umuhanzi Mani Martin akoze indirimbo “Afro” ari nayo yitiriye album ye iheruka, kuri ubu yayisubiranyemo n’umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Uganda Eddy Kenzo.

Iyi ndirimbo yakozwe n’abaproducer babiri aribo Pastor P wo mu Rwanda afatanije na Kuseim wo muri Uganda. Mani Martin yatangarije Yeejo.rw ko izaba ifite umwihariko . Mani Martin ati umwihariko ni uko iririmbye mu ndimi zirenze rumwe , harimo kuba yararimbwemo na Kenzo ndetse hari n’amagambo mashya twongeyemo atari mu ndirimbo ya mbere.

Mani Martin akomeza avuga ko igitekerezo cyo gusubiranamo iyi ndirimbo na Eddy Kenzo yakigize kuva agikora amashusho yayo agira ati “gusa na we indirimbo yarayirebye arayikunda mbimubwiye ahita abyishimira”. Eddy Kenzo avuga ko Mani Martin ari umuhanzi mwiza kandi yishimiye gukorana na we.
Mani Martin akomeza avuga ko gukorana iyi ndirimbo na Eddy Kenzo bizabafasha bombi kuko guhuza ibitekerezo bya babiri bibyara ikindi kintu kitava mu by’umwe kandi ko bizatuma indirimbo irushaho kwamamara.

Iyi ndirimbo “Afro” isubiwemo (remix) irajya ahagaragara mu minsi ya vuba nkuko aba bahanzi babitangaza.

Irebere indirimbo Afro igiye gusubirwamo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza