Imyidagaduro

" Kurongora Visa" byagarutsweho na Leon Dile wakoranye indirimbo na BullDog

October-04
08:41 AM 2017

Mu myidagaduro mu Rwanda muri iyi minsi hari kumvikana cyane imvugo "kurongora Visa" ibi bikaba byaraturutse ahanini ku abahungu harimo na bamwe mu abahanzi bagiye bakora ubukwe n’abakobwa baba hanze y’igihugu, benshi bagakomeza gutebya bavuga ko abakobwa bakurikiranyweho imitungo ndetse ko hari n’amahirwe ko bazajya kubana iyo mu amahanga aho abo bakobwa batuye cyangwa bakorera imirimo yabo ya buri munsi.

Ibi rero byafashe intera ndende ubwo umuhanzi uzwi ku izina rya Umutare Gabi akoreye ubukwe na Joyce Nzere bakajya no kubana muri Australlia ndetse na Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban boys aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umukobwa witwa Niyonizera Judithe wari usanzwe yibera muri Canada
Benshi mu bakurikiranira hafi aba bahanzi bahuriza ku kuba bikurikiraniye imitungo no kubana nabo mu mahanga dore ko bavuga ko bafite ifaranga rijojoba benshi bati "ni ukurongora Visa."

Kuri Leon Dile wamenyekanye mu indirimbo nka Bucura, Mabuja, ndetse na Yaramaramaje yakoranye na Bull Dogg yaganiriye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw anenga bikomeye iyi mvugo agira ati " Kuki ariko abantu binjira mu buzima bw’abandi?kiriya ni icyemezo kidafatwa na buri wese, ntihakagire umuntu ubangamira amahitamo y’undi, Njye biriya mbifata nko kwinjira mu buzima bw’umuntu, kuko buri wese agira amahitamo ye kandi ni byiza no kubimwubahira".
Avuga k’ubukwe bwa Safi Madiba na Judithe, Leon yakomeje agira ati" Icya mbere ni urukundo, niba bumva bakundana by’indani (byimbitse) nababwira ngo babyare hungu na kobwa banaheke".

Leon dile uherutse i Bugande mu gitaramo cyiswe "Rwandan Night" cyari cyatumiwemwo Charly na Nina, Jody Fibi, Dj Pius, Ykee Bender, na Vampino aratangaza ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yaramaramaje ari kumwe na Bull Dog, ubu abakunzi be ngo bamwitege mu indirimbo nshya ari gukora yiswe "saa sita z’ijoro" igomba gusohoka muri iki cyumweru.

Reba Hano amashusho y’indirimbo Yaramaramaje ya Leon Dile ari kumwe na Bull Dogg

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza