Imyidagaduro

Kuri uyu wa Kane kuri Final yo kuririmba ya Yeejo The Vocal harakoreshwa internet ya 4G network k’ubuntu kuri buri wese

July-28
03:46 AM 2016

Final ya Yeejo the Vocal kuri uyu wa kane tariki 28/07/2016 sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikaza kubera kuri The Office / Impact Hub mu Rugunga haruguru ya Ecole Française aho interineti y’ubuntu ya 4G Networks Rwanda iza kuba iri gukoreshwa.
Yeejo the Vocal ni amarushanwa azajya aba buri mwaka mu guhitamo no kugaragaza abahanzi bakiri bato mu rwego rwo kuzamura umuziki nyarwanda mu bakiri bato.

Mu kiganiro Yeejo.rw yagiranye na Peter Kiogothi ushinzwe iyayamazabikorwa bya 4G Networks Rwanda yagize ati twifuje gutera inkunga iri rushanwa ry’urubyiruko mu kuririmba Yeejo The Vocal kugirango abitabira babashe gusangiza bagenzi babo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza impano nshyashya muri muzika nyarwanda. Iraba ari interineti yihuta kandi k’ubuntu.

Urubyiruko ruri mu bambere bakoresha imbuga nkoranyambaga haba Facebook,Twitter,whatsApp n’ibindi.

Abahanzi 10 harimo abakobwa bane nibo baza kurushanwa hakavamo utsinda uzakorerwa indirimbo amajwi na The Soundss Studio n’amashusho ya IBTC Film school ,agatemberezwa ahantu nyaburanga na Wilson Tours ndetse akabona itike yo kwitabira Kigali Up Festival ndetse no kwiga muzika.

Uwa kabiri azakorerwa indirimbo muishuli ryigisha ibya muzika no kuba waba DJ ariryo scratch Music Academy, abandi bagakorerwa na Halleluya Records ndetse na Top5Sai naho abandi babiri bakiga muzika mu ishuli rya Ingenzi.

Kanda hano urebe amafoto y’Abahanzi 10 bakiri bato bamenyekanye bazitabira final ya Yeejo The Vocal

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza