Imyidagaduro

Kugeza ubu Safi ntiyemerewe kwitabira Guma Guma

December-21
05:39 AM 2017

Niyibikora Safi uherutse gusezera mu itsinda rya Urban Boys ubu akaba aririmba ku giti cye itsinda ryanegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, umwana ushize wa 2016 ngo nubwo asigaye aririmba ku giti cye ariko ntihabwa amahirwe yo kuryitabira.


Safi Madiba yiyomoye kuri Urban boyz ngo abshe gutere imbere ku giti cye

Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bibazi niba Safi ashobora kwitabira PGGSS cyane ko asigaye aririmba wenyine ariko Josph Mushyomba umuyobozi wa East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura iri rushanwa yatangarije urubuga Umuseke.rw ko ubu bitashobokera Safi ngo kuko ubu asigaye abarwa nk’uwaritwaye.

Yagize ati “ Ni ibintu bizwi neza ko Safi yari umwe mu baririmbyi bari bagize itsinda rya Urban Boys ariryo ryatwaye Guma Guma nyuma nubwo yatandukanye na bagenzi be rero ubu rwose ntibyakunda ko aryitabira cyane ko ubu afatwa nkaho yaritwaye keretse hagize igihinduka ariko nabwo twabanza tukabiganiraho n’ ikipe yose ariko kugeza ubu igisubizo ni uko bitashoboka”.

Joseph avuga kandi ko baramutse bemereye Safi byagira ingaruka ku muzika nyarwanda cyane ko amatsinda yaritwaye ashobora gusenyuka kugira ngo buri wese yongere agarukemo kandi ibyo byaba bikaya bifatwa nk’ akavuyo.

Twabibutsa ko abahanzi bamaze gutwara iri rushanwa ari Tom Close waritwaye muri 2011 rigitangira, King James agatwara iya kabiri 2012, Riderman iya gatatu 2013, Jay Polly iya kane 2014, Knowless iyagatanu 2015, Urban Boyz iya gatandatu 2016 na Dream Boyz ita Karindwi 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza