Imyidagaduro

Kuba umunyamideli byari inzozi za Aline Gahongayire

August-30
17:29 PM 2016

Umuhanzikazi Aline Gahongayire ni umwe mu bagore bakunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi ndetse n’umukinnyi wa filime.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire umwe mu bahanzi usangana kenshi amagambo ahumuriza ndetse kenshi ukaya sanga no ku rukuta rwe rwa Facebook. Uretse kuba amaze kuba umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ngo Gahongayire avuga ko mu buzima bwe bwose yishingikiriza kuri Yesu gusa ngo yarafite inzozi zo kuzabas umunyamideli.

Mu buto bwe, yabyirukanye izo nzozi ku bw’amahirwe biramuhira ndetse abibonamo n’umugisha. Mu buto bwe yakundaga kugenda kabone niyo nta ruhushya yabaga yahawe. Aline Gahongayire yavuze ko mu buto bwe yakundaga kugenda ndetse ko niyo ababyeyi bamwimaga uruhushya yarinyabyaga akagenda.

Mu gihe benshi baba bafite abantu bakomeye ku Isi bifuza guhura nabo, Aline Gahongayire we mu buzima yifuza kuzahura na Yesu gusa, nta muntu ukomeye ajya yifuza guhura nawe.Uyu muhanzikazi Aline Gahongayire yaduhamirije ko ari umugore wubaha Imana kandi ukunda gusenga ariko by’umuhariko afashwa cyane na Zaburi ya 23.
Gahongayire mu buzima bwe yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umukobwa we w’impfura we. Uyu muhanzi yibarutse umwana w’imfura kuwa 6 Nzeri 2014 ahita yitaba Imana.Kuva yatangira gukora umuziki kugeza n’igihe azaba atakiri umuhanzi, Aline Gahongayire nta ndirimbo izamurutira ‘Hari Impamvu’. Yongeyeho agira ati, “Indirimbo yanjye ‘Hari Impamvu’ ndayikunda cyane pe, niyo ya mbere nahereyeho kandi yambereye umugisha”.

Nubwo ari umunyamideli kandi kenshi akunze kugaragara yambaye imyenda y’amabara menshi, ngo biragoranye kuba yagenda nta kintu gifite ibara rya Purple yambaye.Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya The Sisters rigizwe na Clementine Uwitoze ‘Tonzi’, Gaby Kamanzi ndetse na Phanny Gisele Wibabara.

.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza