Imyidagaduro

King James yujuje Green Card niho ateze amahirwe yo gutura Amerika

October-06
07:32 AM 2016

Nkuko bimenyerewe akenshi na kenshi iyo bigeze mu kwezi k’Ukwakira buri mwaka usanga abantu benshi ku isi bashakisha amahirwe yo kujya gutura, kwiga cyangwa se gukorera muri Leta zunze Ubumwe za America binyuze mu cyitwa GreenCard.

Umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda umenyerewe mu njyana ya Afrobeat, Pop, na R&B RUHUMURIZA James uzwi cyane muri muzika nka KING JAMES nawe ari mu bantu amagana n’amagana bifuza ayo mahirwe nkuko byagaragaye kuri uyu wa 4 Ukwakira 2016 ahitwa Blues Cafe nawe yagiye kuzuza ifishi isaba Greencard.

Mu kiganiro na yeejo.rw , King James yavuzeko aramutse abonye aya mahirwe akemererwa kujya kwibera muri Leta zunze Ubumwe za America ngo byaba ari iby’igiciro cyinshi kuri we kandi byanamushimisha cyane kuko ngo yaba abonye uburyo bwamworohera mu kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko GreenCard ari ikarita yo kwimuka uva mu gihugu icyo aricyo cyose waba urimo ukajya kuba, gukorera, cyangwa Kwiga muri Leta zunze ubumwe za America aho iyo ugize ayo mahirwe uhita uhabwa Ubwenegihugu bwa U.S.A ndetse n’inzu yo kubamo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza