Imyidagaduro

Kimisagara : Yatangiye muzika acuruza mitiyu,ubu afite abakozi umunani

April-05
07:04 AM 2017

Umuhanzi New Tom utuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge yatangiye umuziki acuruza amakarita yo guhamagara, ndetse na mitiyu none ageze ku rwego akoresha abakozi basaga umunani.

Thomas Nshimyumuremyi, niyo mazina ye nyakuri, ariko mu muziki akoresha, izina rya New Tom n’umusore w’imyaka 20 y’amavuko, akaba ar’ umwana w’ipfura mu bana 5.

New Tom w’imyaka 25 yatangiye kuririmba mu mwaka 2013 aho ubu afite indirimbo 20 zikozwe ku buryo bw’amajwi, ndetse 8 zikozwe ku buryo bw’amashusho. Aririmba injyana ya Afrobeat ndetse na Raggae.

Yakunze kuririmba cyera, bitewe n’indirimbo za Byumvuhore, yakundaga kuzumva bituma amukunda cyane, ndetse ngo ninawe afata nk’ikitegererezo. New tom niwe wiyandikira indirimbo kandi ngo umuziki awukora nk’akazi. atangira kuririmba, mu muryango we ntawigeze amashyigikira keretse mama we gusa. Uretse umuziki Tom afite akandi kazi akora ka mufasha mu buzima bwa muzika.

Uyu muhanzi avuga ko, imbogamizi abahanzi bakizamuka bakunze guhura nazo, ar’ uburyo bwa Promotion, ngo kuko ku menyekanisha ibihangano biba bitoroshye, nubwo ntako umuntu aba atagize. Kugeza ubu Tom nta Manager afite, kuko uwo yarafite batandukanye, bitewe nuko hari bimwe batumvikanagaho.

Ku birebana n’urukundo ndetse no gushaka umugore, avuga ko nta mukunzi afite, avuga ko aramutse amubonye, wubaha Imana ndetse akaba, aha agaciro ibyo akora bijyanye n’umuziki, bitamubuza ku mushyira mu rugo.

New tom afite intumbero yo gusakaza ibikorwa bye mu Rwanda hose, nyuma akabyohereza no hanze y’urwanda. Insipiration y’indirimbo aherutse gushyira hanze yitwa Waranyemeje, ngo yatutse ko cyera ubwo yiga mu mwaka wa kane wa mashuri abanza, yakunze umukobwa amwandikira ibaruwa, ariko mu gihe atarayimuha, mu kigo ba kubita umuhungu wandikiye umukobwa, bituma agira ubwoba, nyuma yaje kureba mu bikoresho afite abonamo iyo baruwa, bituma yandika iyo ndirimbo, akurikije amagambo agize iyo baruwa.

Ubu Tom yishimira urwego amaze kugeraho, nubwo atarirwo yifuza kugumaho, ngo kuko yatangiye umuziki acuruza amakarita yo guhamagara, ndetse na mitiyu none ubu asigaye akoresha abakozi umunani, ndetse arikongeramo n’abandi. Ngo ntiyifuza kureka umuziki, kuko watumye agera ku nzozi ze, cyane ko umuziki ari nacyo kintu kimutwarira umwanya munini agitekerezaho, avugako igihangano cye, cyijya gusohoka yagihaye umwanya uhagije wo kugitekerezaho.

Umuhanzi New Tom, yagize ubutumwa agenera abahanzi bagenzi be bakizamuka, ndetse n’abafite inzozi zo kuzaba abanyamuziki, ko bagomba kwiyegereza bakuru babo babatanzemo bakabafasha, kandi ngo ntibacike intege, nubwo bazahura nibibarushya byinshi. Yabwiye abakunzi be ko ar’ ingenzi cyane kuri we, ko abubaha ndetse ngo ntazabatenguha, icyo abasaba, ngo nuko bakomeza ku mushyigikira nkuko basazwe babikora
.
Tom ufite abafana bitwa Abanyakuri, yamenyekanye cyane mu ndirimbo twavuga nka, Niwowe,nkwiyumvamo, I love you ft icent the trigger yakunzwe cyane n’urubyiruko, ndetse na waranyemeje irimo gukorerwa amashusho, nizindi nyinshi zitandukanye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza