Imyidagaduro

Kigali:Yvonne Chaka Chaka nta muhanzi numwe azi mu Rwanda

May-03
06:55 AM 2017

Umunya-Afurika y’Epfo akaba n’umuririmbyi w’icyamamare Yvonne Chaka Chaka ari mu Rwanda mu nama y’Ubutegetsi y’umuryango Global Fund kuva taliki ya 3 kugeza taliki ya 4 Gicurasi. Chaka Chaka yemeje ko nta muhanzi mu Rwanda azi numwe.
Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ati nta muhanzi numwe mu Rwanda nzi.

Yvonne Chaka Chaka yakomeje avuga ko agikora umuziki ndetse ko mu minsi ishize yakoranye igiramo na Anne Kanssime ukomoka I Bugande. Chaka Chaka ati Ntabwo nicaye, maze igihe nkora. Mu mpera z’umwaka ushize naririmbiye muri Ghana. Mu byumweru bine bishize nari muri Zimbabwe, nari mperutse no kuririmbira muri Washington, mu Bwongereza aho nakoranye igitaramo na Anne Kanssime wo mu Ubugande.Yongeyeho ati Ubu igikurikiyeho ni ugufasha impano zikivuka nkazifasha kumenyekana.

Yvonne Chaka Chaka w’imyaka 52 yakoranye na Ali Kiba aho uyu mushinga uzajya ahagaragara mu minsi ya vuba ndetse akaba ateganya gukorana na Lady Jaydee wo muri Tanzania.”

Yvonne Chaka Chaka w’umuririmbyi akaba n’icyamamare byatumye abasha gukorana na no kuba ambasaderi w’imiryango nka Global Fund na Unicef hibandwa mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abantu.
Chaka Chaka azwi mu ndirimbo ya Mamaland,I’m Burning Up, Thank You Mister DJ,I Cry for Freedom n’izindi nyinshi.

Irebere Yvonne Chaka Chaka aririmba Acapella

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza