Imyidagaduro

Kigali: Itsinda Kinga Blues ryiteguye gususurutsa abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe LIVE

November-23
15:45 PM 2017

Itsinda Kinga blue rikorera umuziki hano mu Rwanda ryateguriye abanyarwanda by’umwihariko abanyakigali igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri Park Inn mu kiyovu kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017 i saa mbili z’ijoro.

Mu gihe kirenga umwaka bakora ndetse banatunganya umuziki, itsinda Kinga Blues rigiye kugaragaza ibihangano byabo bwa mbere mu gitaramo kizaba kiganjemo indirimbo zabo nshya nkuko bitangazwa n’umuyobozi wiri tsinda.

Nganji Arnaud yagize ati “tumaze igihe kirenga umwaka dukora indirimbo zacu mu nzu zitunganya umuziki, ariko mu byukuri ntanimwe iragera hanze ngo abantu bayumve. Bityo rero, kuri uyu wa gatandatu twabateguriye igitaramo aho tuzagaragaza ibyo twari duhugiyemo mu muziki w’umwimerere.”

Ntago ari itsinda Kinga Blues izasusurutsa abazitabira kino gitaramo ryonyine, ahubwo hari nabahanzi batumiwe harimo umuririmbyi w’injyana ya rock na afro bit Leslie Koojo uturuka New York muri leta zunze bumwe z’Amerika, ndetse n’umudije kabuhariwe w’injyana ya rock uturuka mu gihugu cy’Ubwongereza.


Kinga Blues iriteguye

Tumwe mu dushya king blue ihishiye abazagera aho igitaramo kizabera, nuko bazacuranga umuziki imbonankubone ibyo bakunze kwita (live), ndetse n’indirimbo nshya z’iri tsinda zinogeye amatwi bazaba bacurangira abakunzi babo bwa mbere ku
mugaragaro.

Kwinjira mu gitaramo cya Kinga Blues ni ibihumbi 10000 aho ushobora kugura itike uhamagaye nimero +250 787811972 , +250 727495979 cyangwa ukohereza ubutumwa kuri paji ya facebook ya Nganji.


Leslie Koojo umutumirwa guturuka New York

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza