Imyidagaduro

Kigali: Icyamamare Megaloh ukomoka mu Budage yasusurukije abanyarwanda mu njyana ya Hip Hop (Amafoto)

October-09
17:21 PM 2017

Nyuma y’iminsi ategerejwe mu Rwanda, kuri iki cyumweru taliki ya 8 ukwakira 2017 Megaloh umuhanzi ukomoka mu Budage w’icyamamare mu njyana ya HipHop nibwo yasusurutsaga abanyarwanda. Megaloh yari mu Rwanda mu ibikorwa bye bya muzika byo kuzenguruka Afurika y’uburasirazuba ataramira abakunzi be.

Icyi gitaramo cya Hip Hop gusa cyabereye ahitwa maison de jeune Kimisagara kuva ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru ku nkunga na Goethe Institut Kigali ikigo cy’abadage gikorera mu Rwanda. Iki gitaramo kitabiriwe bikomeye n’ingeri zose haba abakuze n’urubyiruko hano mu Rwanda rukunda injyana ya HipHop.

Mbere y’uko Megaloh agera ku rubyiniro, habanje kuririmba itsinda ry’abahanzi Street Empire bo ku muhima, bakurikirwa na Angel Mutoni ndetse hakurikiraho Prime waje afatanyije n’itsinda Green Ferry bose baririmba mu njyana ya Hip Hop.

Megaloh wari utegerejwe n’abatari bake yaje kujya ku rubyiniro ari kumwe na DJ Ghanaian bari bazanye, maze aririmba igihe kingana n’isaha hiphop mu icyongereza n’ikidage. Megaloh wacishagamo amagambo y’ikinyarwanda abantu bakarushaho kwishima, yashimiye abanyarwanda ko bakunda Hip Hop.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bemeje ko mu Rwanda hataherukaga kuba ibitaramo bya hiphop gusa. Umwe muri bo ati" duheruka igitaramo nk’iki ubwo Captain Pacson (nawe uririmba hiphop) yateguraga Hip Hop Carnival nko mu imyaka 4 ishize, ubwo yahuzaga abaririmba iyi njyana bakaturirimbira tukishima, none ubu nta hiphop twari tukibona".

Nyuma y’igitaramo umuyobozi wa Goethe Institute Katherina Hey yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko ati Megalon na Dj Ghanaian Stallion baturuka mu mujyi wa Berlin wo mu gihugu cy’ubudage, baje gutaramira mu Rwanda kugira ngo bakomeze kurushaho kugirana umubano mwiza hagati y’abahanzi nyarwanda n’abahanzi bo mu Budage ndetse kugira ngo bungurane ubumenyi, ufite icyo arusha undi akimusangize, ni nayo mpamvu twasuye ikigo cy’umuziki cyo ku Nyundo kugira ngo turusheho kurebera hamwe ibintu by’ingenzi byakomeza guteza umuziki imbere cyane cyane injyana ya Hip Hop

Megaloh watumiwe na Goethe institut afite amamuko k’umugabane wa Afurika mu gihugu cya Nigeria. Megaloh yavukiye I Frankfurt aza gukurira mu mujyi wa Berlin aho yagiye akora umuziki mu cyongereza no mu rurimi rw’ikidage. Mu mwaka wa 2004 yaje gushyira hanze Mixtape yise draft pick, 2005 naho ashyira hanze iyo yise zeit für den hund.

Megaloh kandi amaze gushyira hanze album eshatu arizo Im game (2005), Endlich unendlich (2013) na Regenmacher (2016) ari nayo yaje kumugira icyamamare mu igihugu cy’ ubudage ikanamwungukira bikomeye, arakomezanya na Dj Ghanaian mu bitaramo muri Zimbabwe, kenya na DRC nyuma yo kuva Uganda no mu Rwanda.

Irebere amafoto uko byari bimeze


Street Empire


Angel Mutoni


Prime Ft Green Ferry

Kanda Hano urebe amafoto yose y’igitaramo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza