Imyidagaduro

Kigali: Becky w’umutinganyi yizeye kuzabyara namara kubana na Ferrand bahuje igitsina

March-13
09:37 AM 2017

Taliki ya 11 Werurwe 2017 nibwo Becky Justin yemereye ndayisaba Ferrand bahuje igitsina ko bazabana akaramata ndetse Becky ku giti cye yemera ko ateganya kubyara abana ari kumwe na Ferrand.


Becky na Forrand

Umunyamakuru Emmy yamubajije niba ajya atekereza ku kijyanye no kubyara maze Becky ati Yego. Nyuma yaho yamubajije uko bazabigenza kugirango Ferrand amubyarire imfura maze Becky asubiza ati tuzabishyira hanze uburyo tuzakoresha maze yongeraho ati Emmy nawe ukeneye kwihugura nawe shaka udutabo usome Uzamenya uko aba lesbienne (ababana bahuje igitsina )babyara.

Tugarutse uko ababana bahuje igitsina babyara , urubuga Netdoctor rwo mu gihugu cy’Ubwongereza rwatangaje inkuru muri Nyakanga 2016 ivuga ku batinganyi b’abagore aribo Rowena na Hannah aho biyambaje umuturanyi w’umutinganyi w’umugabo J yemera ko intanga ze (Donor insemination) zaterwa Hannah maze nyuma aza kwibaruka ubugira kabiri aho nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu bajya kwereka umwana se J.

Becky yasobanuye ko kuri we Homosexuality,ubutinganyi ari ni ikintu umuntu akurana ,avukana cyangwa kimubamo bitewe n’impamvu runaka si ikintu bamwinjizamo. Yakomeje avuga ko Abanyarwanda babanza bakagira ubumuntu muri bo bakiga bagasobanukirwa byinshi k’ubutinganyi.

Becky ni umukinnyi w’inkinamico ndetse na filime aho yagaragaye muri Filime SHE ivuga k’ubutinganyi. Becky kandi yakoze akazi k’ubunyamakuru hano mu Rwanda.

Becky wambaye ikanzu y’umutuku ufite icyapa cya YES yemeye ko azabyara namara kurushinga na Ferrand wambaye ipantaro itukura n’ishati y’umweru ufite icyapa cya ME

Iyumvire ikiganiro yagiranye n’umunyakamuru wa Inyarwanda\

Amafoto: interinet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza