Imyidagaduro

Kigali: Abakobwa babana bahuje igitsina bagiye kwibaruka imfura

July-31
05:59 AM 2017

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe nibwo abakobwa babiri Ndayisaba Ferrand na mugenzi we Umuhoza Rebecca Becky bemeranijwe kubana ndetse bambikana impeta.

Becky abinyujiye k’urukuta rwe rwa instagram yashyizeho ifoto igaragaza ko atwite kandi biteguye kwakira umwana ndetse yakomeje ashimira buri wese ukomeje kubaba hafi no kubatera ingabo mu bitugu ku cyemezo bafashe cyo kubana bahuje igitsina.

Becky yasobanuye ko kuri we Homosexuality,ubutinganyi ari ni ikintu umuntu akurana ,avukana cyangwa kimubamo bitewe n’impamvu runaka si ikintu bamwinjizamo. Yakomeje avuga ko Abanyarwanda babanza bakagira ubumuntu muri bo bakiga bagasobanukirwa byinshi k’ubutinganyi.

Tugarutse uko ababana bahuje igitsina babyara , urubuga Netdoctor rwo mu gihugu cy’Ubwongereza rwatangaje inkuru ivuga k’ubatinganyi b’abagore aribo Rowena na Hannah aho biyambaje umuturanyi w’umutinganyi w’umugabo J yemera ko intanga ze (Donor insemination) zaterwa Hannah maze nyuma aza kwibaruka ubugira kabiri aho nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu bajya kwereka umwana se J.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Ange Damas 1 Kanama, 02:02

    Njye ntangajwe no kumva ngo baratwite kdi burya mu mucyo nyarwanda tuvuga ko ntakimuga gipfundikira ikindi rero bareke gukora amahano barangiza bakigira abahatari bakita abandi injiji kdi aribo bafite ubusembwa.Wumve ko n’uriya wagaragajwe haruguru wabyaye 3 yabyaye ari uko yiyambaje umuturanyi.Nabo ahubwo bashimire uwo muturanyi biyambaje bareke kubeshya ngo baratwite kuko umugabo n’uwateye inda not Ferrand

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza