Imyidagaduro

Kenya: Umuhanzi Jaguar ufitanye ubucuti bwihariye na Kenyatta ashaka kuba Depite

March-23
09:18 AM 2017


Jaguar ni umwe mu bahanzi bazwiho kugira amafaranga menshi muri iki gihugu cya Kenya. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Mseto East Africa , yatangaje ko yiyemje kwiyamamaza ahagarariye agace kitwa Starehe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

Bivugwa ko Jaguar na azaba ari kumwe na Mugenzei we Maina Kamanda baturuka mu ishyaka rimwe ryitwa Jubilee party, mu gihe abo bazaba bahanganye nka Boniface Mwangi akaba n’umucuruzi ukomeye muri iki gihugu, yiyamamaje aturutse mu ishyaka rishya ryitwa Ukweli party, hari kandi Steve Mbogo uzaba uturutse mu ishyaka rya ODM bazaba bahatanye mu izina ry’ishyaka Jubilee party.

Jaguar yashinze umuryango witwa "Jaguar foundation" wafashije urubyiruko kwihangira imirimo ndetse hari amashyirahamwe yashinze yo koza imodoka anayaha ibikoresho bigezweho bibafasha gutangira ubuzima, ubu bafite ubuhamya bukomeye ku mirimo ya Jaguar dore ko ngo yanatanze ibiribwa ku batishoboye. Ibi bikaba aribyo abaturage bo muri Starehe bashingiraho bavuga ko bamwifuza.

Bitewe n’akazi yari yahawe na Perezida Uhuru Kenyatta muri Mata 2015, mu Kigao cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri Kenya (Nacada), yabashije guhindura benshi kandi babivaho burundu, gusa akaba yaraje kugasezeraho bitunguranye avuga ko ari impamvu ze bwite, abasesenguzi ba politike bakemeza ko yabitewe no kugira ngo yitegura amatora y’abadepite.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza