Imyidagaduro

Kenya:Uhuru Kenyatta yatanze inkunga ku bakobwa bajya mu mihango

June-23
06:44 AM 2017

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yashyize umukono ku itegeko rishyira mu bigo by’amashuli byose bya Leta ibikoresho by’isuku ku bakobwa birimo nibyo bifashisha bari mu mihango.


Perezida Kenyatta

Mu bigo byose by’amashuli ya Leta abakobwa bemerewe ibikoresho byo kwihanagura ndetse n’ibindi byo kwifashisha bari mu mihango. Ibi byose kandi bakazajya babibona ntakiguzi batanze.

Perezida Kenyatta abinyujije k’urubuga rwe rwa Twitter yagize ati “iki gikorwa kigamije kuzamura ireme ry’uburezi kubana b’abakobwa.“

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko uyu ari umushinga w’itegeko wabanje gusuzumwa ukemezwa mu nteko ishingamategeko.

Ibirero ni imwe mu maturufu akomeye Perezida Kenyatta yakoresheje mu rwego rwo kureba niba yakongera gutsinda amatora.

Ubusanzwe ibikoresho by’isuku byari byarashyizwe mu mashuli ariko hari nandi menshi cyane atarabihabwaga, kandi abakobwa bo mu miryango itifashije basibaga amashuli kubera kutabasha kwigurira ibikoresho b’isuku.
Ibi rero bizafasha uburezi bw’umwana w’umukobwa gukomeza amasomoye no mu gihe ari mu bihe by’imihango.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza