Imyidagaduro

Kagaju Ange Ritha yegukanye irushanwa “Yeejo The Vocal Season 1”

December-19
07:34 AM 2016

Umukobwa w’umuyarwandakazi witwa Kagaju Ange Ritha niwe wabashije kwegukana irushanwa ryo kuririmba ritegurwana Yeejo limited kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 ukuboza 2016.


Kagaju hagati ya Moise i buryo na Cedric i bumoso

Ni irushanwa ryabereye mu kigo cy’urubyiruko cyaKimisagara aho ryahuzaga abaririmbyi bari 10 baratsinze muri bice by’irushanwa byari byabaye umwaka ushize wa 2015 hamwe n’uyu mwaka wa 2016.

Nubwo abahatanye uko ari icumi bose bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu miririmbire ariko batatu bambere nibo babashije gutahana ibihembo bizabafasha gukomeza umwuga w’ubuhanzi nkuko impano zabo zibibemerera.

Ange Ritha Kagaju wabaye uwa mbere yahembwe gukorana indirimbo n’umuhanzimpuzamahanga Sofia Nzayisenga uzwi cyane mu gucuranga inanga haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.Iyi ndirimbo izakorerwa muri studio ya Ejo Youth Echo.

Mugabutsinze Moise waje kumwanya wa kabiri nawe yahawe igihembo cyo kuzasinyana amasezerano na Wison Tours, mu rwego rwo kugirango ajye asusurutsa ba mukerarugendo bagenderera u Rwanda bagatwarwa n’iyisosiyete imwe mu zitwara bamukerarugendo hano mu Rwanda.

Shema Cedrick wabaye uwa gatatu yahembwe gukorerwa indirimbo muri studio igihembo cyatanzwe na Ejo youth Echo.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rwinshi dore ko hatangiwe udukingirizo n’izindi nama mu kwirinda virusi itera SIDA kubufasha bw’umushinga AHF Rwanda (AIDS Healthcare Foundation)ukaba ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA.



Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza