Imyidagaduro

Itsinda rya Urban Boys ryiteguye gukora ibitangaza i Kampala!

April-25
07:26 AM 2017

Abasore batatu bagize itsinda rya Urban Boys, ubu baherereye mumujyi wa Kampala ho muri Uganda aho bakomeje gususurutsa abafana babo batandukanye baherereye muri uwo mujyi, ari nako bakaza imyitozo kugirango bazahacane umucyo mu mpera z’iki Cyumweru, aho bategerejwe kuzaririmba mu gitaramo cyiswe Rwanda-Burundi night.

Ku mbuga nkoranyambaga z’ababasore nka Instagram, baragaragaza ko bishimiwe mu mujyi wa Kampala, cyane cyane mu gitaramo bakoze mu ijoro ryo kuwa Gatanu bafatanyije na Ykee Benda ukomeje kubica bigacika muri kiriya gihugu.
Humble J atangaza ko abantu bamaze kubamenya cyane dore ko Atari inshuro nkeya bamaze kwitabira ibitaramo muri Kampala. Humble J Ati “Abantu baratuzi kandi baratwishimira, tumaze kuhagira abafana bafatika, indirimbo twakoranye na Wkee Benda barayizi n’ubwo tutarasohora amashusho yayo, usanga abantu batari bake bayisaba kuri stage.Abo tuzataramira bitegure ko tuzabashimisha”

Humble kandi yanatangaje ko bagiye kumara ikicyumweru i Kampala bakora imyitozo, mu rwego rwo kwitegura igitaramo cya Live bazahuriramo n’abasitari benshi b’iBugande ndetse n’i Burundi.

Aba basore kandi baratangaza ko iyi ndirimbo yitwa ‘Nipe’ bakoranye na Ykee Benda amashusho (video clip) yayo yakabaye ashyirwa hanze muri iki gihe bari muri kiriya gihugu, gusa ngo hari utuntu ducye tutaratungana neza muri yo, ikaba ikiri mu maboko y’uwafashe amashusho Video Producer Marriva,bakaba bazayisohora nimara gutungana neza.

Iyumvire indirimbo Nipe itararangizwa kunonosorerwa amashusho

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza