Imyidagaduro

Indirimbo ya Princess Priscilla yasohotse nyuma y’imyaka ibiri ikorwaho

January-11
04:05 AM 2018

Imyaka ibiri yari igiye gushira Princess Priscilla atangaje ko agiye gusohora indirimbo yitwa ‘warandemewe’ ariko amaso y’abafana be yaraheze mu kirere.

Muri Nyakaga 2016 nibwo Umuhanzikazi Princess Priscillah yatanze integuza ko agiye gusohora indirimbo yise ‘Warandemewe’ yari iri gukorwa na Lick Lick.

Mu buryo butunguranye, uyu mukobwa wibera muri America yaje kuvuga ko Flash Disk iyi ndirimbo yari iriho yabuze kandi ko kugira ngo izongere kuboneka bisaba gusubira muri studio kuko nta handi yari ibitse.

Yagize ati “Lick yambwiye ko indirimbo yari kuri flash, akiri gushaka uko ayinyoherereza, ngo dupange uko twayishyira hanze flash arayibura”

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2018 nibwo iyi ndirimbo yashyizwe kuri youtube ya Princess Priscilla.
Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Priscilla yagize ati "iyi ndirimbo nyituye umuntu wese ufite umuntu abona ari we yaremewe. Ndabakunda mwese kandi mbashimiye uko mukomeza kunshyigikira."

Princess Pricillah yatangiye umuziki mu mwaka w’2009 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa Mbabarira, hakaba hari benshi banemeza ko ari we muhanzikazi ufite ijwi ryiza kurusha abandi mu Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza