Imyidagaduro

Inama za Ama G The Black ku bakobwa bashaka kuba ba Miss

February-07
03:38 AM 2018

Umuhanzi uririmba Hip Hop mu Rwanda yatangaje ko abakobwa bari kwiga bakwiriye kwibanda ku masomo aho gushaka kuba ‘Miss’ cyangwa Nyampinga kuko iri kamba rimara umwaka umwe gusa.

Ama G The Black uvuga ko ibikorwa by’itorwa rya Miss Rwanda bitamushishikaza cyane ko Miss w’isi abona ari mama we, yabwiye abakobwa ko bakwiriye gukurikira amasomo bakareka kwishyiramo ko bazaba ba Miss.

Ubwo yari mu kiganiro Samedi Détente yagize ati “Abakobwa bari kwiga bambabarire bige bakurikira amashuri ntibavuge ngo ndumva nzaba ‘Miss’ kuko Miss aba umwe kandi umwaka umwe. Nyuma y’umwaka wa kabiri hajyaho undi”.

Yunzemo ati “ni ukuvuga ngo Miss wari uriho ubu hagiye kujyaho undi, wawundi rero niba yariringiye kuba Miss; nta muntu uba miss imyaka ibiri niyo mpamvu nababwiye ngo Miss w’isi ni mama.”

Gusa Ama G The Black avuga ko atarwanya ibikorwa byo gutora Nyampinda kuko biteza umuco imbere.

Ibikorwa byo gutora Miss Rwanda 2018 bigeze mu cyiciro cya nyuma aho abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero uzasiga habonetse umukobwa uhiga abandi mu bwenge, uburanga n’umuco agafata inkamba Iradukunda Elsa amaranye umwaka.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza