Imyidagaduro

Impano ikiza nyirayo: Ghetho Kids noneho bagiye gukorana na Drake

April-30
09:40 AM 2017


Aba bana batangiye kumenyekana bagikorana na Eddy Kenzo

Aba bana bari baheruka mu minsi ishize kugaragara mu ndirimbo yitwa ’Unforgettable’ yahuriwemo n’umuraperi French Montana n’umuhanzi Swae Lee uri mu bakizamuka neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umujyanama w’iri tsinda, Kavuma Dauda, mu kiganiro yagiranye na NTV televiziyo yo muri iki gihugu cya Uganda, yatangaje ko nyuma yo gukorana na French Montana ubu noneho bamaze guhamagarwa na Drake ndetse na Sony Entertainment ngo bakorane ku mishinga yabo itangukanye.

Nubwo indirimbo bazafatanyamo itaramenyekana, mu minsi ishize niho nyuma yo gukorana nabo French Montana yari yatangarije TMZ ko yabonye abana bazi kubyina kurusha Chris Brown muri Uganda aribo ’Triplets Ghetto Kids’.

Ntawakwirengagiza akazi k’aba bana dore ko Amashusho y’indirimbo French Montana yakoze hakaza kubyinamo aba bana amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 20 nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ashyizwe ku rubuga rwa Youtube.

Reba hano unforgettable ya Frensh Montana hagaragaramo imibyinire ya Ghetto Kids.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza