Imyidagaduro

Impamvu 6 zatumye Rayon Sport itsindwa na APR FC

January-22
07:39 AM 2017

Umukino wahuje APR FC yari yakiriyemo mukeba Rayon Sport waje kurangira APR FC yegikanye intsinzi y;igitego nkimwe ku busa cyatsinze na Bigirimana Issa.
Mbere y’umukino buri kipe yari ifite icyizere ko ariyo iri bwegukane intsinzi.
Dore zimwe mu mpamvu zatumye Rayon Sport itsindwa amanita agatwanrwa na mukeba.

1. Igabanuka rya moral mu bakinnyi bose bahuje bamwe muri V8 abandi muri Bus yabugenewe
Mbere gato y’umukino amakipe yageze ku kibuga mu buryo butandukanye cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sport yaje mu modoka zitamenyerewe muri ruhago nyarwanda cyane cyane mu kujya ku kibuga.
Rayon sport yageze ku kibuga abakinnyi bake bake bari muri V8 bigaragarako morale yashoboraga yo kujya kuri match yabaga ifite nabakinnyi bicaranye mu modoka abandi gutyo mu modoka 6 zazanye abakinnyi. Ubu buryo bwo kugera ku kibuga bwari bukoreshejwe bwa mbere n’abakinnyi . Ibi ni ubwambere nari Mbibonye kuko no mu burayi sindabibona,mbona ubusanzwe bifashisha Bus.

ku rundi ruhande APR FC yaje muri Bus nini aho abakinnyi bose bari hamwe umwuka byagaragagara ko wari umeze neza muri rusange.

2. Impande za Rayon Sport (abakina inyuma) zatinze kwinjira mu mukino

Abakina inyuma ba Rayon sport cyane cyane uwo bakunze kwita Mayor na Irambona eric batangiye umukino bigaragara ko bafite igihunga no gukora amakosa kubera igitutu bashyizweho mu minota yambere maze nabo bibagora kubyitwaramo neza.
Byaje kugera ku munota wa 33 I buryo aho umukinnyi wa Rayon Mayor wari utorohewe yaje kuterwa umupira na Papy ahereza umupira Bigirimana kuri cross maze akozaho umutwe kiba kiranyoye.

Mayor na Irambona ba Rayon Sport byakomeje kubagora maze mu minota ya nyuma umutoza Masudi afata icyemezo cyo gusimbuza Irambona ariko byasaga nkaho iminota yarangiye. Uyu Irambona aherutse nabwo kutitwara neza ubwo Rayon sport yatsinzwe na APR FC mu gikombe cyateguwe na AS Kigali mbere ya shampiyona aho yatanze umupira nabi biviramo guhita itsindwa igitego muri bitatu Rayon Sport yatsinzwemo.

3. Hagati ha Rayon sport byarabagoye
Umukinnyi Pierot na Sefu ba Rayon sport akenshi wasangaga Yanick,Djihad na Imran babatanga imipira,bababuza guhanaha ndetse wabonaga morale y’abakinnyi ba APR FC bakina hagati iri hejuru kurusha Rayon Sport cyane cyane mu gice cya mbere aho APR FC yashoboraga gutanga pass zigera kuri eshanu nta mu kinnyi wa Rayon Sport urakoraho.

4. Ikosa ry’ab’inyuma ba Rayon Sport n’ umuzamu Bakame ku gitego cya APR FC
Ubwo Papy wa APR FC yirukankanye umupira k’uruhande rw’iburyo rwa Mayo wa Rayon Sport amuterana cross n’imoso maze Bigirimana wari imbere gatu y’umukinnyi Master maze akozaho umutwe maze umuzamu Bakame ntiyirirwa akurikira umupira ahagarara hamwe ahubwo ari kurega ngo Bigirimana Issa yakojejeho maze igitego cyemewe Bakame agaragara abwira abakinnyi be ngo biminjiremo agafu bakomeze bakine.
Bakame yaje gukuramo umupira watewe neza nanone na Bigirimana Issa awohereza muri corner.

5. Attaque ya Rayon Sport ntabwo yigeze igora ab’inyuma ba APR
Umukinnyi wa Rayon Sport Moussa Camara nyibayashije gutera ishoti na rimwe mu izamu. Camara yashoboraga gukoresha amakosa inyuma y’urubuga rw’amahina bikarangira nan’imipira y’imiterekano coup franc itewe nabo na Shassir cyangwa Pierrot.
Umukinnyi Shassir ntiyegeze agaragara cyangwa agaragaze imbaraga no guhatana ngo ikipe ye ibashe kwishyura. Shassir yagaragaye rimwe gusa umupira wenda kurangira aho yateye ishoti mu rubuga rw’amahina ukagarurwa na defence ya APR maze yakongezamo umuzamu nawe akawukuramo awohereza muri corner.
Umukinnyi savio nawe ntiyagaragaje kuzengereza ab’inyuma ba APR ahubwo akenshi yafatanga umupira agasubiza hagati cyangwa akagenda acenga yinjira mu kibuga hagati bikarangira umupira upfuye ubusa .
Nta mukinnyi wa rayon Sport washoboraga gutera ishoti mu izamu cyangwa gutera cross kuko abakinnyi ba APR FC babaga bari tayari bakazibira umupira wose werekeye mu izamu ryabo.

6. Tactic z’umutoza wa Rayon Sport Masudi zihindura umukino ntizagaragaye

Igice cya mbere Rayon Sport yatanngiye yotswa igitutu ndetse bigaragara ko bacyakiriye icyo gitutu. Mu gice cya kabiri bagarukana imbaraga batangira kwataka.
Ariko hari abakinnyi bagaragazaga ko batari gutanga umusaruro byanze haba Mayor,Irambona ,Shassir cyangwa Camara.
Masudi yashoboraga gusimbuza hakiri kare kuri abo bakinnyi kandi akareba uko Camara yakohererezwa imipira yavamo ibitego. Coach yaje gusimbuza atinze Irambona ndetse agumishamo Shassir utaritanze cyane ndetse Savio yisanze yasubiye gukina kuri gatatu kandi yashoboraga kongera ubusatirizi imbaraga.

APR FC na Rayon Sport zizongera guhura taliki ya mbere gashyantare ku munsi wo Kwizihiza intwali.

Ese haba hari izindi mpamvu zatumye rayon Sport itsindwa cyangwa ibanga APR FC yakoresheje ngo itsinde ubugira kabiri mukeba wayo ?

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza