Imyidagaduro

Ikamba rya Miss Universe ryasimbujwe kubera ideni

May-29
15:55 PM 2017

Amezi atanu arashize Iris Mittenaere abaye umukobwa wa kabiri ukomoka mu Bufaransa wambitswe ikamba rya Miss Universe nyuma y’imyaka 63 yari ishize batarikozaho imitwe y’intoki, uwaherukaga yatowe ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri mu mwaka 1953.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters biravugako Abategura Miss Universe bagejeje ikirego mu rukiko rw’i Manhattan muri USA bavuga ko ikigo cyakoraga ikamba bambika Miss Universe kibagomba miliyoni $2.04 ku bwo gukomeza gukoresha ibirango byabo mu kwamamaza, kandi amasezerano ya bombi yaraseshwe mu mpera z’umwaka ushize.

Ubu biravugwa ko Miss Iris Mittenaere yahawe ikamba riteye nk’iryo abakobwa bambikagwa mbere y’uko iri rushanwa riva mu maboko ya Donald Trump warishoragamo imari mbere ya 2015

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza