Imyidagaduro

Ifoto idasanzwe Young Grace yifotoje akenyeye urutaro yatangaje abatari bake

September-19
06:27 AM 2016

Young Grace umwe mu bakobwa bakora umuziki tumenyereye hano mu Rwanda ndetse wanagiye yitabira amarushanwa akomeye arimo nka Primus Guma Guma SuperStar akanegukana umwanya wa gatanu muri season yayo ya 6 ari nayo iheruka,yaje kuba yashyira ahagaragara ifoto yaje gutangaza abatari bake!

Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook yashyize ahagaragara ifoto akenyeye urutaro ndetse yanacometse uducuma tubiri kumabere ye asa nk’aho yadusimbuje bra iyo dukunze kwita soutien-gorge hanyuma yandikaho amagambo agira ati" #HABAYEHO" bigaragaza ko iyi foto hari aho ihuriye n’indirimbo ye nshya yenda kuzasohora muminsi ya vuba izaba initwa gutyo nyine"HABAYEHO".

Ikindi twababwira kuri uyu muhanzikazi wakunzwe n’abatari bake kubw’imirapire ye mu njyana ya HipHop n’uko kuri ubu ngo asa nk’aho adafite idini abarizwamo nyuma yo kuva muri Islam yari amazemo iminsi nayo akaba yari yayigiyemo avuye mub’Akirisito ari nabo yavukiyemo akanabakuriramo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza