Imyidagaduro

Icyo Teta avuga ku gukora umuziki nk’akazi

August-03
08:39 AM 2016

Mu gihe bamwe mu banyarwanda ,umuziki bawuha indi sura aho kuwufata nk’akazi ku bawukora, umuhanzi Teta Diane yemeza ko umuziki ari akazi ku bawukora kuko ubatunze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,Teta Diana yemeza ko we na bagenzi be bakora umuziki nk’umwuga, bihangiye umurimo ubatunze kandi uhindura ubuzima vuba. Yemeza kandi ko umuziki iyo uwitayeho ukawitwaramo neza ukungukira vuba kandi ukakuvana ku rwego runaka ukakugeza ku rundi.
Mu kiganiro cye yagize ati: “Umuziki ni akazi, ubungubu uradutunze”


Teta Diana

Nyamara N’ubwo aterura ngo agaragaze neza ikintu gifatika amaze gukura ku bw’umuziki, Teta yemeza ko umuziki umufasha kubona amafaranga bitewe n’ibiraka abona kandi ngo akagerageza kuyashora no mu yindi mishinga minini ibyara inyungu.

Ibi Teta yabivuze mu gihe hari bamwe mu banyarwanda bagishidikanya ko umuziki ari akazi nk’utundi,ahubwo bakawuha indi sura ndete batirengagije no kuyiha abawukora.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza