Imyidagaduro

Ibyo wamenya ku mwana w’umuvujanyi Miss Rwanda 2107 Elsa Iradukunda

July-24
09:05 AM 2017

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yavutse taliki ya 25 Werurwe 1998 mumujyi wa Kigali, avukira mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya. Ni umwana wa kane iwabo mu muryango w’abahungu babiri ndetse n’abakobwa batandatu. Avuga neza ikinyarwanda ndetse n’icyongereza, yumva igifaransa ariko ntakivuga neza.

Miss Elsa Iradukunda amashuri ye yayatangiriye muri Le Petit Prince mu kibura mwaka anahakomereza amashuri abanza (primaire) aho yavuye ajya mumwaka wa 4 ku kigo cyitwa Centre scolaire Utunyenyeri.

Amashuri yisumbuye imyaka ibiri ya mbere yayize mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kuri International Window I Mbarara aho yavuye agaruka mu gihugu cye cy’amavuko ah yakomereje amashuri ku kigo cya King David Academy kuva mu mwaka wa 3 kugera muwa 6 aha yari yakurikiranye ibijya n’ubuvanganzo n’ubukungu ndetse n’ubumenyi bw’Isi.

Mu buzima bwe busanze nkuko abitangaza akunda gukora imirimo yo gugasha, akunda gusoma inkuru zivuga ku bintu byabayeho. Atangaza ko koga mu mazi menshi yabitangiye ku myaka 10 ndetse atangira gukora nk’umunyamideri ku myaka 16.
Nyampinga w’u Rwanda 2107 atuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali aho abana n’umuryango we.
Papa we afite inzu ivunja amafaranga y’amanyamahanga naho nyina we akora mw’iduka riranguza.

Yiyamamarije kuba Miss Rwanda yari ahagarariye akarere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba maze aza gutorerwa kuba Miss Rwanda 2017 ku itariki ya 25 Gashyantare 2017

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza