Imyidagaduro

Ibihembo by’Amafaranga azahabwa abahanzi muri Guma Guma yakubiswe inshuro

April-18
10:57 AM 2017


Bruce Melody, Christopher na Urban Boyz nibo bari bagize kuri finale

Ugendeye nko kubihembo byatanzwe umwaka ushize, umuhanzi wegukanye iri rushanwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uwa kabiri azahabwa miliyoni 4, 500, 000 avuye kuri 7 500 000.

Bimaze kumenyerwa ko irushanwa rya Guma Guma ribamo impinduka zitandukanye ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 7. Gusa bitandukanye n’ ibyagiye biba mu zatambutse muri uyu mwaka hagiye hahindutse byinshi haba mu mitegurire mu bitaramo, mu mategeko agenga irushanwa ndetse no ku mafaranga ahabwa abahanzi begukanye iri rushanwa.

Uretse amafaranga yahinduwe, uyu mwaka kandi ibitaramo bizabera mu ntara byagizwe bitanu ndetse kandi haje n’irindi tegejo rigenda gusa haje kwinjiramo irindi tegeko rikumira abahanzi bafite imyaka iri hejuru ya 35 y’ ubukure bituma abahanzi barimo Eric Senderi na Danny Vumbi bataryitabira.

Mushyoma Joseph uyobora EAP sosiyete ifatanya na Bralirwa mu gutegura iri rushanwa, yavuze ko iri rushanwa ritari gusubira inyuma ahubwo bagenda biga ubundi buryo bushya ku buryo ryazarushaho kugirira abahanzi akamaro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza