Imyidagaduro

Ibigango by’umusore waje arinze Akon mu nama ya Youth Connekt Africa 2017 (Video n’Amafoto)

July-23
06:01 AM 2017

Umuhanzi Akon yitabiriye inama y’urubyiruko Youth Connekt Africa taliki ya 21 Nyakanga aho yaje aherekejwe n’umurinzi we Mamadou Ndiaye.

Mamadou Ndiaye yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ku bijyanye no gukora imyitozo ituma aba umusore w;ibigango.

Mamadou Yagize ati ubundi iyo nkora imyitozo mba ndi guterura ibiro 50 ku kuboko kumwe n’ibindi 50 ku kundi kuboko. Nsimbuka fahi metero 2 z’ubujyejuru inshuro nyinshi zishoboka. Nkora imikino yo kurwana ndetse n’imyitozo ya gisirikare aho ntoza abandi bantu haba muri Amerika cyangwa mu Bufaransa.

Ubwo Mamadou yaganiraga n’abarinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yababwiraga ko iwe atunze imbunda nyinshi z’ubwoko butandukanye ndetse ko imyitozo afite yatuma nta numwe wagira icyo amutwara aramutse amusagariye.


Mamadou Ndiaye arinze Akon

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza