Imyidagaduro

Ibanga Miss Eduige na Miss High school bakoresha batsinda ryashyizwe hanze n’umubyeyi wabo Bishop Brigite

September-06
06:57 AM 2016

Kabibi Ingabire Kenny na mukuru we Mutesi Eduige ni abakobwa ba Bishop Brigite Mukanziga. Aba bakobwa bose bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu bakobwa dore ko Kabibi aherutse kwegukana ikamba rya Miss High School 2016 naho Mutesi Eduige yari yayitabiriye muri 2014 ariko ntiyaryegukana. Ababyeyi babo bahishuye ibanga abakobwa bo bakoresha.


Bishop Brigite MUKANZIGA umubyei wabo

Aganira na Yeejo.rw Bishop Brigite MUKANZIGA uyobora itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda arashimira Imana ikomeje kumwereka umusaruro w’uburere bwiza bwo kubaha Imana yahaye abana be batatu barimo Kabibi Ingabire Kenny uherutse kwegukana ikamba rya MISS HIGH SCHOOL 2016 na Mutesi Eduige wagaragiye mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Abajijwe ibanga akoresha Bishop yagize ati :” Ntakidasanzwe pe ! Gusa abana banjye batojwe indangaciro yo kubaha Imana, kandi ijambo ry’Imana rivuga ko kubaha Imana ari bwo bwenge. Sinibaza niba ko haba hari ikindi kidasanzwe uretse kubaha Imana no gusenga, kubaganiriza mu bwisanzure, kubaremamo ubushobozi n’icyizere.

Papa wabo bakuze abakangurira kwigirira icyizere ariko n’ubundi agatsindagira za ndangagaciro yo kubaha Imana no gusenga.


Kabibi Ingabire Kenny Miss High School 2016

Kabibi Ingabire Kenny uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga High school ni umwana w’umukobwa ufite imya 16 . Ingabire yavutse 16.12.2000 ku babyeyi aribo Bishop Brigitte MUKANZIGA na Jean Claude KABIBI. Akaba ari umwana umuhererezi mu bana 3 (abakobwa na’Abahungu.) umuryango we utuye mu karere ka KICUKIRO umurenge wa Kanombe, yatangiye amashuli abanza muri 2006 St Joseph Kicukiro akomereza iciciro rusange muri Lycee de Kigali mbere y’uko akomereza muri Excella school muri 2016.


Miss Mutesi Eduige

Ingabire yatinyuwe cyane na mukuru we witwa Mutesi Eduige witabiriye Miss Rwanda 2016. Uyu Eduige yatsinzwe ku munota wa nyuma, kuko yari ari mu bakobwa 15 bageze ku musozo, bahatanye kugeza ku munsi hatowe Miss.

Mutesi Eduige nawe yigeze kwitabira amarushanwa ya Miss High School ya 2014, ari nabwo aya marushanwa yabaye ku nshuro yayo ya mbere. Gusa icyo gihe Eduige we ntiyagize amahirwe yo kuyatsinda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza