Imyidagaduro

Huye: Meddy yakiriwe nk’umwami,arabyina , abafana baririmbana nawe indirimbo zose (Amafoto na Video)

October-07
18:26 PM 2017

Mu majyepfo mu karere ka Huye hafi ya sitade kuri uyu wa 7 Ukwakira; nibwo Meddy yakiriwe nk’umwami,arabyina , abafana baririmbana nawe indirimbo zose muri Airtel Muzika mu kwegera abafatabuguzi muri gahunda ya Tunga na wiceceka hamwe na Airtel.

Amwe mu magambo Meddy yabwiye abafana be nyuma yo kumara imyaka irindwi i Texas muri Amerika maze n’urukumbuzi rwinshi yababwiye ati ” Hobe Hobe ab’ i Huye Muraho. Muraho neza. Birandenze peee, narabakumbuye gusa ndishimye cyane kongera gutaramana namwe, ndabizeza ko tugiye kugira ibihe bidasanzwe.”

Meddy yakomeje avuga ko yishimiye uburyo igitaramo cyagenze ,uburyo abafana bishimye i Huye ndetse atibagiwe n’i Nyamasheke ndetse yizerako i Rubavu bizaba ari akarusho nk’igitaramo cya nyuma.

Taliki ya 21 Ukwakira, Meddy na Riderman bazasusurutsa abafana babo n’abarutage bose ba Rubavu t ndetse n’abaturuka i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Irebere Amafoto yaranze igitaramo cya Meddy i Huye muri Airtel Muzika

Abafana ba Meddy b’abanyeshuli babuze uruhushya barebera imbere y’urukuta rw’ikigo.

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo

Reba Video ya Meddy

Share

Ibitekerezo (2)

  1. usifiwe bwanakweri chadrack 8 Ukwakira, 00:04

    muraho
    ndabashimira kubwinkuru muduha ariko nasabaga ko mwajya mucishaho namakuru ya Gospel byadufasha

    Subiza iki gitekerezo
  2. gakwaya Paul 8 Ukwakira, 05:09

    nakindi narenzaho gusa uwo mwana wumusore namubwira go komeza utsinze, meddy lv u tll i die

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza