Imyidagaduro

Humble yerekeje New York asigira Nizzo ububasha bwo gucunga Itsinda

December-17
00:49 AM 2017

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kuwa 15 Ukuboza 2017, nibwo Humble Jizzo yerekeje mu mujyi wa New York n’umukunzi we Amy Blauman aho uyu muzungukazi agiye kwereka umuryango we wo muri Amerika umukunzi we Humble Jizzo ndetse akaba anitegura kwibaruka umwana w’umukobwa.

Mbere yo kwerekeza muri Amerika Humble Jizzo yabwiye itangazamakuru yo bitamutunguye kujya muri Amerika kandi ko hari imishinga myinshi afitanye na Nizzo basigaranye mu itsinda bityo ko nagaruka bazayiraza.
Yagize ati “Ni ibintu nari nzi neza, naricaye na Nizzo turabiganira, nsize ibikorwa byinshi muri Studio, abafana bacu nta kibazo bazagira kuko ningaruka tuzakomeza.”

Nizzo abajijwe ibyo yaba yaraganiriye na Humble Jizzo mbere y’uko agenda yavuze ko ari uburyo azasigara ku rugo neza kugira ngo Urban Boyz ikomeze gutera imbere.
Yagize ati “Ni ugusigara ku rugo neza, ibyo asize nzabirinde neza, nzabihe abanyarwanda neza. Ni ubwo butumwa yampaye. Asize dukoze, ibyo ari byo byose muzagenda mubyibonera namwe ”.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza