Imyidagaduro

Hamisa Mobetto yasobanuye impamvu yemeye ko Diamond amutera inda

February-09
10:02 AM 2018

Hamisa Mobetto wamamaye cyane kubera kubyarana n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo ari nayo mpamvu yemeye kubyara umwana adashakanye n’umugabo.

Mobetto w’imyaka 24, afitanye umwana w’umuhungu na Diamond Platnumz witwa Dylan, n’uwitwa Fantasy yabyaranye n’undi mugabo.

Gusa ntihari hakamenyekana ukuri ku mubano aba bombi bafitanye, kugeza ubwo bageze mu nkiko.

Kuri uyu wa kane ubwo yari avuye mu rukiko kumva isomwa ry’urubanza ku byo umwana we na Diamond agomba kugenerwa, yavuze ko adashishikajwe no gushinga urugo.

Yagize ati “mu by’ukuri nta gahunda mfite yo kurongorwa vuba aha, siniteguye na gato gushyingirwa kabisa!! Yego ntawe umenya icyo iminsi ihishe ariko ndi muri babandi batemera ibyo gushaka ari nayo mpamvu mubona nabyaye hanze kandi hakiri kare.”

umwana Hamisa Mobetto yabyaranye na Diamond yazanya amacakubiri mu babyeyi b’uyu musore, aho se yari ashyigikiye Mobeto naho nyina badacana uwaka.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza