Imyidagaduro

Hagaragaye igisa n’ikimenyane mu mwiherero w’abahatanira kuba Miss Rwanda 2018

February-14
04:43 AM 2018

Impanga zahataniye ikamba rya Miss Rwanda hagakomeza imwe, uwasigaye yananiwe kwihangana ajya gusura mugenzi we mu mwiherero nubwo amategeko y’iri rushanwa ateganya ko nta muntu wo hanze usura aba bakobwa mu mwiherero.

Umutoni Belise na Uwonkunda Belinda nibo mpanga zagaragaye mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nubwo Belise bitamuhiriye akaviramo mu majonjora hatoranywa abakobwa 20 bajya mu mwiherero.

Aba bakobwa basutse amarira babonye badakomezanyije, ndetse kuri uyu wa 13 Gashyantare Umutoni yongeye kunanirwa kwihangana ajya gusura mwenewabo uri mu mwiherero.

Amakuru agaragara ku rukuta rwa twitter rw’abategura Miss Rwanda agira ati “Umutoni Belise yakumbuye cyane mushiki we n’impanga ye! Yananiwe kwihangana asaba gusura Uwonkunda Belinda. Ibikorwa byo mu mwiherero byahise bihagarara ubwo bombi bahuraga. Bahoberanye biratinda ndetse barira amarira y’ibyishimo.”

Nubwo iki gikorwa cyabaye ariko Vanessa Mpogazi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo gitegura iri rushanwa aherutse gutangaza ko nta muntu wemerewe gusura aba bakobwa mu mwiherero, bityo hakibazwa impamvu uyu we yemerewe kuhagera.

Ibi ahanini byari bivuye ku kuba hari abakobwa bafite abo bakundana bari muri uwo mwiherero, hibazwa niba abo bakundana batazajya kwifatanya nabo ariko bakurirwa inzira ku murima.


Impanga zahoberanye, zirarira iminota myinshi irashira


Bagihura ibikorwa byo mu mwiherero byahise bihagarara

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza