Imyidagaduro

Expo 2016 ibyazwe umusaruro n’urubyiruko no guhaha ubwenge: Miss Rwanda Mutesi Jolly

August-09
05:52 AM 2016

Mu Ruzinduko yagiriye muri (Expo 2016) , Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yasuye Stand ya KT Radio. Miss Jolly mu kiganiro n’umunyamakuru wa KT Radio Jean Noel Mugabo muri studio yayo iri muri Expo 2016.

Ku mugoroba wo kuwa 6 Kanama 2016, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly,yagaragaye mu imurikagurisha mpuzamahanga,ngaruka mwaka, riri kubera I Kigali ku nshuro ya 19 (Expo 2016),uyu nyampinga yasuye stand ya KT Radio, ubwo yakirwaga muri studio zayo yaboneyeho kuganiriza abanyarwanda ndetse no gushishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro iri murikagurisha.

Miss Jolly ,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba KT yadio, yagiriye inama urubyiruko rwitabira imurikagurishwa, yo kutaza kwishimisha gusa ahubwo bakahahahira ubwenge.

Yagize ati “Uru ni urubuga rwiza urubyiruko ruba rubonye ngo rwerekane ubumenyi rufite, abafite ibyo bakora babigaragaze cyane ko imurikagurisha rihuza abantu beshi bo mu bihugu bitandukanye. Akomeza avuga ko ari umwanya mwiza wo kwigira ku bandi bateye imbere kuturusha bakagira icyo babakuraho cyabungura ubwenge aho kujyanwa no kwishimisha gusa”.

Miss Jolly n’ibisonga bye ubwo yatorerwaga kuba Nyampinga w’u Rwanda .
Miss Rwanda yatangaje kandi ko imyiteguro irimbanyije yo kuzahagararira U Rwanda mu irushanwa rya Miss World igiye kuba ku nshuro ya 66 ikazabera i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku italiki ya 20 Ukuboza 2016.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza