Imyidagaduro

‘Etre Abandonne’ Indirimboy ya Big Dom yerekeye Kwibuka

April-09
04:56 AM 2017

Muri iyi ndirimbo yise ‘Etre Abandonne’ Big Dom yibaza impamvu Jenoside yabaye, akibaza icyo abayikoze bungutse akagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahekuye u Rwanda abana barwo barenga miliyoni.

Muri iyi ndirimbo kandi uyu muhanzi asaba urubyiruko guhora rufite icyizere ndetse rukagira ubushake n’imbaraga zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye.

Big Dom kandi asanga abanzi nyarwanda bakwiriye kugira icyo bakora muri iki gihe cyo kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakifatanya n’abandi banyarwanda ndetse by’umwihariko nk’abazwiho impano yo gufasha abantu binyuze mu bihangano bagakora ibihangano bihumuriza abanyarwanda nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.

Reba hano indirimbo nshya ya Big Dom

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza