Imyidagaduro

Ese Kundwa Doriane yabeshye ko yiga CANADA?

April-24
09:46 AM 2017

Uyu mukobwa yerekeje muri Canada tariki ya 6 Nzeri 2016 avuga ko kuba i Québec ari naho yagombaga kwiga ibijyanye n’Ubutegetsi [Administration] muri Kaminuza ya Laval University iri mu Mujyi wa Québec.

Nyuma y’amezi akabakaba icyenda Abanyarwanda bazi ko Miss Kundwa Doriane yiga muri Université Laval byatahuwe ko uyu mukobwa yaba yarasize akubise icya semuhanuka biturutse ku bitangazwa n’abanyeshuri bo mu Rwanda bazi neza Doriane kandi biga muri iri shuri.

Umwe mu biga muri Laval unazi neza ubuzima Kundwa Doriane abamo muri Canada, yatangarije ikinyamakuru IGIHE ko uyu mukobwa atiga ndetse ataba mu Mujyi wa Quebec, avuga ko Doriane aba mu Mujyi wa Toronto mu Ntara ya Ontario muri gahunda ze bwite zitandukanye n’amasomo’.

Gusa Kundwa ntiyari yagira icyo avuga kuri icyo kibazo cyo kuba Abanyarwanda bazi
ko ari kwiga cyakora yibereye mu bindi. Usibye Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, abandi bose bibera hanze uhereye kuri Miss Rwanda 1993 utuye mu Bubiligi , Bahati Grace watowe muri 2009 aba muri USA, Mutesi Aurore watowe muri 2012 yagiye kwiga muri Turkey(ariko ubu asigaye aba muri USA).

Src: Igihe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza