Imyidagaduro

Ese Ibiganiro byaTeta Diana na Stromae byaba bihatse iki?

May-08
11:50 AM 2017

Muri iyi minsi umuhanzi w’umunyarwandakazi, Teta Diana arikubarizwa mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito aherereye k’umugabane w’uBurayi. Akaba avuga ko yari ari mubikorwa birebana n’umuziki we.Teta Diana avuga ko yari amaze igihe cy’umwaka umwe ndetse n’amezi abiri abarizwa I Burayi,

Uyu muhanzikazi akaba atangaza ko kimwe muby’ingenzi byamugaruye mu Rwanda ari ukwizihiriza isabukuru ye y’amavuko(anniversaire) mu gihugu cyamubyaye, dore ko akunda u Rwanda cyane. Ati” Ku wa Gatanu, taliki Eshanu z’ukwezi kwa Gatanu nari nujuje imyaka 25, urumva rero ko ari agatangaza, nagombaga kuza mu Rwanda nkishimana n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.” Gusa Teta akaba atangazako atazatinda mu Rwanda, kuko ngo agomba guhita asubira I Burayi byihuse.

Ubwo yari ari mu gihugu cy’uBubiligi, ari naho yamaze igihe cye kinini, Teta Diana yabashije kuganira n’icyamamare mpuzamahanga mu muziki, Stromae. Gusa akaba yariririnze kugira byinshi avuga kukiganiro cye n’uriya muhanzi ufite inkomoko mu rw’imisozi igihumbi. Teta ati “Stromae yarantumiye aho akorera, ndage ndaturaganira, turaririmbana…. Igihe nikigera ibyo twaganiriye bishobora kuzajya ahagaragara maze abantu bakabibona.”


Teta na Stromae

Teta yazengurutse mu bihugu byinshi nk’ububiligi, u bufaransa, Suwede ndetse yananyarukiye no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yamaze amezi agera kuri atatu. Muri izo ngendo ze, Teta akaba atangaza ko iby’ingenzi agenda ahakura ari amasomo kuko aho yagiye hose yahuye nabenshi nawe abigiraho byinshi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza