Imyidagaduro

Ese abahungu baterura ibyuma bakundwa n’abahungu?

July-20
04:45 AM 2016

Ibyo bamwe bita kurya ibyuma abandi guterura ibyuma (Haltere) ngo byaba bigira ingaruka kubabikora n’ubwo bemeza ko bikurura abakobwa ndetse bigatuma abafite ngo batinyika muri sosiyete bakubahwa na bose.

Abakobwa benshi ngo bakunda kubanza kureba koko niba abasore bakundana cyangwa bashaka gukundana niba bafite igituza kinini,ibizigira ,imikaya kuko ngo hari abakoresha imiti kugira ngo bazane amaboko n’ibituza binini kukobaba bafite imbaraga ndetse ngo bafite ubuzima bwiza kandi batinyitse ariko bamwe bemezako
ubushakashatsi bwemeza bwemeje ko muri rusange guterura ibyuma umuntu akarenza urugero, ni ukuvuga agaterura bikabije ndetse agaterura ibirenze ubushobozi bwe ngo byaba bigirana isano n’indwara z’umutima zica vuba, zirimo ibyo bita “Aortic dissection”

Dr John Eleftriades, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba, inzobere mu kubaga indwara z’umutima yagize ati “Ku bantu baterura ibyuma, biba bizwi neza ko “Aorta (umutsi munini uvana amaraso mu mutima ukayakwirakwiza mu bindi bice byu mubiri) uba warabyimbye. Noneho kubera ingufu nyinshi z’amaraso zituruka ku gutera cyane ku mutima mu gihe umuntu aterura ibyuma zishobora gutuma uyu mutsi usaduka, ukavira amaraso menshi imbere mu mubiri. Ibyo bita “Aortic dissection” mu cyongereza. Ibi bikaba byica vuba cyane mu gihe gito gishoboka.

Uyu muganga yakomeje agira ati “Abantu baterura ibyuma birengeje ibiro 300 , bashobora kugira umuvuduko w’amaraso udasanzwe, ku buryo ushobora kugera ku gipimo cya 370 mmhg (Ubusanzwe uba uri hagati ya 120-139mmhg cyangwa munsi ya 120 mmhg ku bipimo bikoreshwa).

Mu gihe waba uzi neza ko hari uburwayi bw’umutima bwihariye buba mu muryango wawe, urugero nk’ibyo bita (Aortic aneurysm), waba urwaye indwara nka za rubagimpande, ufite hypertension ndetse kandi mu gihe ufite imyaka iri hejuru ya 30 si byiza ko wakomeza guterura ibyuma cyane.

Bitewe nuko uko umuntu akura uyu mutsi w’amaraso (Aorta) niko Elasticite igabanuka, ni ukuvuga mu gihe waba uterura ibyuma ushaje bishobora gutuma usaduka biturutse ko Aorta iba itakibasha kwaguka mu gihe amaraso abaye menshi,.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza