Imyidagaduro

Drake uzwiho gukurura igitsina gore yongeye kwesa akandi gahigo

March-21
08:12 AM 2017

Drake w’imyaka 30 ,unazwiho cyane gukurura ab’igitsina gore cyane, ubusanzwe afite yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku isi harimo nka Hotline Bling, Fake Love, More Life , Work,what’s my name, Started from the Bottom n’izindi nyinshi zitandukanye·


Drake yakoranye indirimbo na Wizkid wo muri Nigeria

Uyu muhanzi kandi yagize uruhare mu kumenyekanisha umugabane wa Afurika muruhando rwa muzika biturutse ku ndirimbo yakoranye n’umunya Nigeria Wiza Kid, Indirimbo bise "One Dance".

Ubusanzwe uwari warihariye agahigo k’urubuga Spotify, rucuruza imiziki y’abahanzi maze abantu batandukanye bakazihumvira ni umuririmbyi Ed Sheeran aho album ye aheruka gusohora yitwa “Divide” yumviswe inshuro 56,727,861 mu munsi umwe kuri Spotify. Gusa Drake yahise akuraho aka gahigo kuko we Album yise ‘More Life’ yasohoye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yumviswe inshuro 61,302,082 mu masaha 24 gusa.

Urubuga rwa Spotify rukoreshwa n’abantu barenga Miliyoni Ijana (100.000.000) ku isi hose akaba ari narwo rufatwa nk’urwambere mu kumivisha abantu imiziki itandukanye. Mu minsi ishize Drake yavugwaga mu rukundo na Jennifer Ropez gusa byarangiye umubano wabo udakomeje.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza