Imyidagaduro

Dore byinshi utari uzi Stromae ukomoka kuri se w’Umunyarwanda

November-22
01:14 AM 2017

Paul Van Haver wamenyeka nka Stromae yavutse kuya cumi na kabiri gashyantare igihumbi kimwe maganakenda mirongwinani na gatanu (12/02/1985) n’umunyamuziki ukomoka m’Ububiligi , azwi kunjyana zitandukanye nka Rapu akaba ari n’umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.

Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda Pierre Rutare, nyina Miranda Marie Van Haver akaba umubiligi. Stromae yatangiye kumenyekana muri bibiri n’ikenda ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo yitwa “Alors on danse” aho byarangiye iyi ndirimbo ibaye iyambere ikunzwe kumugabane w’uburayi muri uwo mwaka, naho bibiri na cumin a gatatu yashyize ahagaragara umuzingo uwita”Racine carrée” yakumwe kugeza ubwo yagurishije copi miliyoni ebyiri mugihugu cy’Ubufaransa honyine naho ahandi kwisi igurisha amakopi ibihumbi bitandatu.

Uyu muzingo akaba yaragurishije kopi miliyoni umunani na Magana atanu ku isi hose. Nkuko tubikesha urubuga wikipedia Uyu musore ise akaba yari umunyabugeni ukomeye mugihugu cy’Ububirigi ariko akaza gupfa azize genocide yakorewe abatutsi yo muri mata igihumbi kimwe maganakenda mirongwikenda na kane, agakomeza kurerwa na nyina nawe uteri wishoboye.

Uyu musore akaba yaragiye yeguka ibihembo bitandukanye harimo nkuuhanzi wakoze indirimbo ifite amashusho meza, akaba kandi yaragiye akora ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku isi aho yagiye asarura amatagira ingano.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza