Imyidagaduro

Diaspora Canada: Umuhanzikazi Flora wasohoye indirimbo yifuza kuririmbana na BullDog,Danny Nanone n’abandi

November-04
14:46 PM 2017

Flora umutony ni umunyarwandakazi akaba n’umuririmbyi utuye muri Canada Muri Leta ya Ontario. Flora ni izina rishya ryinjiye muri Muzika ya Canada n’u Rwanda akaba yamaze gushyira indirimbo ye ya mbere I surrender ndetse atangaza ko hari abahanzi nyarwanda yifuza gukorana nabo indirimbo ubwo azaba agarutse gusura u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Flora Umutony w’imyaka 21 yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ko akurikirana abahanzi nyarwanda mu myaka amaze muri Canada ndetse ashaka kuzakorana nabo indirimbo mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda I Mahanga dore ko afite ikigo yasinyanye amasezerano World Premiere Productions kizazamura umuziki we.

Flora ati umuziki ndawukurikirana harimo nka Knowless umuhanzi mfatiraho ikitegererezo, harimo Meddy,The Ben,King James n’abandi. Hari abahanzi nifuza kuzakorana nabo indirimbo bishobotse harimo BullDog,Danny Nanone ,Jay Polly,Urban Boys n’abandi. Umuziki w’U Rwanda uri gutera imbere ugereranije n’imyaka 10 ishize.

Flora yakomeje ashimira abafana be , abanyamakuru ,incuti n;abavandimwe bakomeje kumushyigigikira muri muzika kandi yiteguye ko vuba akomeza kubagezaho ibihangano bye mu njyana zinogeye amatwi kandi zibyinitse.

Amashusho y’indirimbo I Surrender yakoranye na Ghcali, Flora ateganya kuyashyira hanze mu gihe gito kiri imbere. Indirimbo I surrender yiganjemo amagambo y’urukundo iri mu Kinyarwanda no mu cyongereza ikaba yarakorewe muri studio za World Premiere Productions. Flora Umutoni yemeza ko azakomeza gukora injyana zirimo Zouk,AfroBeat,RnB n’izindi.

Si kuririmba gusa Flora azi gukora ahubwo azi kubyina indirimbo za Kinyarwanda dore ko haba kuririmba no kubyina abikomora kuri se umubyara nawe w’umuhanzi. Umutoni Flora w’umunyamideli nanone azi kubyina n’injyana z’amahanga kuko yabyinnye mu ndirimbo za Mr flavour, Olamide, Korede n’abandi.

Flora Umutony nubwo yiga ikiganga yibona ko azakurikiza indoto ze zo gukurikira ibyo akunda aba umuhanzikazi ku rwego mpuzamahanga .

Iyumvire Hano Indirimbo ya Flora I surrender


Flora umutony (I buryo) azi kubyina imbyino z’umuco gakondo


Flora wambaye ingofero y’umweru abyinira icyamamare Flavor

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza