Imyidagaduro

Dereck uririmba muri ACTIVE yaciye bugufi ajya guhatanira kwiga mu ishuri rya Nyundo

January-12
07:29 AM 2018

Umuhanzi ryarwanda usanzwe uririmba mu itsinda Active rizwi hano mu Rwanda Dereck yagaragaye mu rubyiruko 30 rwahataniraga kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Uyu nubwo uyu muhanzi atifuje kugira icyo abwira abanyamakuru, kuri uyu wa 11 Mutarama 2018 yemeye guca bugufi ahangana n’abana bo mu karere ka Rubavu n’ab’ahandi ngo nawe azigire umuziki mu ishuri rikorera ku Nyundo.

Umuyobozi w’iri shuri rya muzika rya Nyundo Muligande Jacques yatangaje ko ari igikorwa cy’indashyikirwa uyu muhanzi yakoze, anasaba abandi bahanzi bumva hari icyo bakeneye kwiga kugana iri shuri.

Ati “Kubona umuhanzi nka Dereck wo muri Active aza kurushanwa hano kuri njye ni ishema rwose, nicyo twifuza. Twifuza ko abumva bashaka kwiga bose baza bagaca muri ririya shuri.”

KT Radio dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mwaka w’amashuri bazakira abanyeshuri 50, mu gihe mu bihe bishize bakiraga 30 gusa.

Dereck, uwo akaziga kari ku mutwe asanzwe aririmba mu itsinda ACTIVE

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza