Imyidagaduro

Deborah watsinze Yeejo The Vocal agace ka 2 yatangaje ibanga yakoresheje ngo abe uwa mbere

October-31
03:05 AM 2016

Deborah avuga ko ibanga ryo gutsinga Yeejo The Vocal agace ka 2, ari uko yari azi neza impano ye, ayikunda kandi ayishyizeho umutima.

Ati” Ibanga ntarindi ni ugukora ibintu kinyamwuga kandi mbikunze, nakoze imyitozo ihagije kuko nari nzi icyo ngamije, kandi usibye n’ibihembo birimo nagiye mpakura n’abafana, bimfasha kuba namenyekana ku rwego runaka, ndetse nshyizeho umwete cyane kugirango nzabashe no kwegukana final izaba mu kwezi ku Ukuboza uyu mwaka.”

Deborah akaba yaregukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye, binyuze mu kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi zagiye zimenyekana haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, anazicuranga neza mu buryo bwashimishije abari babyitabiriye bose.

Deborah akaba yitegute guhatana kuri final nyamukuru izaba mu ukuboza uy mwaka.
kanda hano usome inkuru bifitanye isano

Zimwe mu ndirimbo abasha kuririmba(Video)

Ubwo Sauti Sol iheruka ikigali yabashishije kuririmbana nabo.

Deborah avuga ko ubufasha bw’uburyo bwose bukenewe, ari umufasha muburyo bw’amafaranga n’abamufasha mu buryo bwo kumugira inama ndetse no kumumenyekanisha, ibyo byose ngo ni inkunga ikomeye cyane kuri we, abamushaka ngo bamusanga kuri Facabook yitwa Debydebash. nahokuri Instagram ni DebyDeba.

Beyoncé - Irreplaceable (Cover Deborah Humura/Rwanda)

Miriam Makeba - Malaika (Cover Humura Deborah )

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza