Imyidagaduro

Danny Vumbi yifatiye ku gahanga abasetse uhatanira kuba Miss wagenze kuri moto

February-13
08:51 AM 2018

Umuhanzi nyarwanda Danny Vumbi yanenze abagenda n’amaguru bakomeje guseka umwe mu bakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018 nyuma y’uko abaye kimenyabose kuko yagenze kuri moto ubwo bajyaga kwitabira umwiherero wa nyuma.

Uyu mukobwa witwa Umutoniwase Anastasie uri muri 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Uyu mukobwa waje kuri moto ubwo bajyaga kuri LARC ari naho bahagurukiye, yahise ahabwa urwamenyo ndetse ifoto ye ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Danny Vumbi utajya aripfana yagize anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yagize “Ubanza ibi biba mu Rwanda gusa! Aho umuntu ugenda n’amaguru aseka ugenda kuri moto! Burya rero kugera aho ujya ni rwo rugendo; kwiyerekana uko ndi bitambangamiye sinzi impamvu byabangamira wowe! Harya uyu bamutora bate ngo muhe ijwi ryanjye?”

Abakurikira Danny Vumbi ku mbuga nkoranyambaga nabo bagiye bagaragaza ko bashyigikiye uyu mukobwa abenshi bemeza ko ari uw’umutima kurenza abandi bahaje mu modoka zihenze.


ubutumwa Danny Vumbi yanyujije kuri Instagram ye

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza