Imyidagaduro

Canada: Hatangajwe Impamvu Miss Kundwa Doriane yagizwe umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’urubyiruko IRYD

April-15
01:18 AM 2017

Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ruba muri Canada International Rwanda Youth for Development (IRYD)ribarizwa i Montreal ryagize Miss Kundwa Doriane Umuyobozi wungirije ndetse hakiyongeraho no kuba ashinzwe ihanamakuru.

Umuyobozi w’iri huriro akaba anashinzwe ishakamasoko Habimana Jaures yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw impamvu nyamukuru zatumye bamuhitamo mu bandi .
Habimana yagize ati icyambere ni ukurebera ku buryo abona iterambere u Rwanda rugezeho ndetse naho rujya kandi n’uruhare abona urubyiruko rwabigiramo . Ikindi hari kuba afite experience (ubunararibonye) yo kuba yaragiye ahura n’urubyiruko rutandukanye mu Rwanda n’ahandi ndetse hakiyongeraho no kugira ubushake bwo kubikora

Zimwe mu nshingano Miss Doriane afite harimo gufasha guhuza ibikorwa bya Buri munsi bya IRYD , guhuza IRYD n’abafatanyabikorwa bayo mu bice bitandukanye.

Uyu muyobozi yakomeje yongeraho ko bateganya no kugenda bongeramo n’abandi dore ko akazi gahari ari kenshi.Yagize ati Ahubwo hakenewe n’abandi benshi kuko akazi ko ni kenshi.

Ubusanzwe iri huriro rya IRYD rifite intego yo guhuza urubyiruko rukomoka mu Rwanda n’urwo mu bindi bihugu hagamijwe guhuza ibitekerezo bigamije iterambere.

Miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015 atuye Canada mu ntara ya Ontario akaba yiga kaminuza mu ishami ry’ubutegetsi muri Kaminuza ya Laval . Miss Kundwa yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016 yerekeza gutura no kwiga muri Canada .

Abayobozi basanzwe ba IRYD bagiye gufatanya na Miss Kundwa Doriane

Jaures Habineza (i bumoso) na Moses Gashirabake iburyo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza