Imyidagaduro

Byinshi wamenya kuri Sheebah Karungi watangiye kumenyekana ari umumansuzi n’inama agira abahanzi bakizamuka!

January-02
05:31 AM 2018

Umuhanzikazi w’umugande unatangaza ko umwe mu babyeyi be (papa we) afite inkomoko mu Rwanda yemezako gukurira mu buzima bugoye aribyo byamufashije kwimenyereza gukora cyane ndetse akaba yaranageze ubwo ahinduka umubyinnyi wishyurwa bamwe bazwi nk’abamansuzi mu birori bitandukanye kubera ubuzima bwo gushaka uburyo yabonamo amafranga.

Sheebah akomeza avuga ko n’ubwo yabayeho igihe muri ubwo buzima abyina indirimbo zaririmbwe n’abandi kubwe ngo yari afite inzozi zikomeye zo kuzaba umuhanzi akajya abyina indirimbo ze bwite bityo agakorera amafranga mu bundi buryo.

Aganira n’umunyamakuru wa Radio na TV 10 yagize ati: “Ntitukibagirwe aho twaturutse, njye nta soni mfite z’amateka yanjye cyangwa kuba nayasangiza abandi kuko niyo yamfashije kuba uwo ndiwe ubu […] natangiye ndi umubyinnyi usanzwe, bamwe bazwi nk’abamansuzi. ”

Akomeza avuga ko akunda ibyo akora kugeza ubu kuko izina rye rimaze kumenyekana mu matwi ya benshi muri aka karere , muri Afrika ndetse no hanze yayo bityo ko no kugeza ubu ntakimwirukankana kuko azi neza ko agomba kwiha igihe gihagije cyo kubaka ibigwi bye kandi ko n’urwego ariho ubu agomba kurutambuka akagera kurundi rwisumbuyeho.

Sheebah kandi yakomeje avuga gutsindwa abifata nk’igice kimwe cyo kugira ibyo ugeraho kuko yatangaje ko agitangira umuziki we hari abantu yegeraga barimo n’abanyarwanda ngo bakorane indirimbo bamwe bakamwangira abandi bakamuca intege ibyo ariko kuri we biri mu byamufashaga kongera ingufu mubyo yakoraga ngo azanarenge kurwego bariho, aho yemeza ko agitangira yigeze no gusaba Knowless ko bakorana indirimbo ariko ntibikunde.
Ati: “Ngitangira umuziki nigeze gusaba Knowless ko dukorana indirimo. Sinavuga ko yanyangiye ariko kuko nari ngitangira nawe ari umuntu ukunzwe cyane hano i Kigali ntibyakunze kuko ntabushake nabonye abishyiramo. […] ubu aramutse ansabye ko dukorana cyangwa undi wese nta kibazo they’re welcome.”

Sheebah akaba agira inama urubyiruko muri rusange byumwihariko abahanzi bakizamuka, kutava ku izima ngo bemere gutsindwa, gukunda ibyo bakora, kurushaho gukora cyane no kwiha intego z’icyo bifuza kugeraho kandi akaba aricyo baharanira mbere y’ibindi.

Uyu muhanzi akaba ari mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo East African party igitaramo ahuriramo na Ali-Kiba, Tuff Gang, Bulavan, Bluce Melody n’abandi.

Amafoto: IGIHE

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza