Imyidagaduro

Byinshi wamenya kuri Gabiro Guitar witegura gusohora Album nshya

August-24
15:08 PM 2017

Umuhanzi nyarwanda Gabiro Guitar witabiriye irushanwa rya Tusker project fame ku nshuro yayo ya 4 muri 2010 asanga imbogamizi muzika nyarwanda ifite ngo igere ku rwego mpuzamahanga ar’imyumvire y’abakoresha ibyo bihangano ikiri hasi cyane ibyo bikaba byatuma umuziki w’u Rwanda utarenga umutaru.

Gabiro Gilbert umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane nka Gabiro Guitar ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko atuye mu mujyi wa kigali mu Kiyovu.

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yadutangarije byinshi byerekeye ubuzima bwe bwa muzika ndetse agira inama aha abahanzi n’abanyempano bashaka kwinjira mu ruhando rwa muzika.

Gabiro yatangiye kuririmba muri 2010 nibwo yatangiye kujya muri studio gukora indirimbo ariko na mbere yaho yajyaga aririmba aho abantu bamutumiye nko mu bukwe, mu tubyiniro n’ahandi hatandukanye.

Kimwe mu bintu byamukundishije kuririmba avuga ko ari impano iba itutumba mu muntu kuko buriya impano urayipfukirana ariko rimwe ikagutamaza.
Yongeraho ko iyo ufite impano utayikoresha uhora ubabaye. Iyo uri mu buzima butandukanye nubw’impano yawe, uba ubayeho nabi cyane.
Uyu muhanzi akora umuziki nk’akazi kuko ibintu byose yabashije kugeraho nko kurangiza amashuri n’ibindi bitandukanye umuziki ubifitemo uruhare rukomeye kuko mu mwaka wa 2012 nibwo yarangije kwiga mwishuri rya ULK mw’ishami rya information technology.

Kimwe mu bintu byatumye uyu muhanzi akomera mu muziki, gitangaje kuri we ndetse yumva ari amahirwe akomeye yagize nuko yagiye ahura n’abantu batandukanye bamucaga intege, we rero ngo yasanze ari amahirwe kugira abantu bakurwanya kuko bituma ukora ntucike ndetse abasaba ko bakomerezaho kuko ngo batuma adacika intege nkuko babitekereza.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko umuziki ari umwuga watunga nyirawo mu gihe yawukoze neza cyane ko byose ari mu mutwe.

zimwe mu mbogamizi akunze guhura nazo mu mikorere ye ya muzika ngo n’uguhura n’abantu batarisobanukirwa aho abonako mu gihe umuntu yamaze kwisobanukirwa, icyo yashaka kugeraho cyose yakigeraho nta nkomyi.

Bimwe mu bintu bitinda mu bitekerezo by’uyu musore ndetse bikaba byatuma arara adasinziriye ni ukuba ataragera ku ntego ye ndetse ngo umuziki umuri mu maraso kuburyo wa mubereye nk’ikiyobyabwenge.

Mu gihe bamwe mu bahanzi bavugako hari abagezeyo mu gukora umuziki, Gabiro we avuga ko ahantu hashoboka hose Imana yabishatse yahakugeza.

Gabiro yatanze inama agira ati inama nagira abahanzi nyarwanda muri rusange nuko icyambere umuhanzi yakunda igihangano cye kuko mugihe udakunze ibyawe ntawabigukundira kurusha uko ubikora. kandi ikindi bagaharanira ukuri kuko ukuri niko gutuma umuntu aba uwo ashaka kuba we. abahanzi nyarwanda bagomba kumenyako umuziki atari ikintu umuntu akora umwaka 1 cyangwa 2 ngo uhite ugera kucyo wifuza, ahubwo bisaba guhatana no kwima amatwi abaguca intege.

Ikindi mbona kibura mubahanzi nyarwanda ngo muzika yacu imenyekane kwisi hose nuko usanga hari imyumvire itari myiza haba kubakora ndetse n’abakoresha ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ibyo bikaba byatuma umuziki nyarwanda usubira inyuma kurushaho, ariko mu gihe mu Rwanda twisobanukiwe tugakunda ibyacu n’abanyamahanga bazabikunda kuko mu Rwanda dukora umuziki mwiza pe!

Gabiro Guitar ubu ufite indirimbo 8 z’amajwi na 6 video yamenyekanye mu ndirimbo nka Amahirwe, umusonga,karorina,byakubera byiza yakuzwe nabatari bacye, special ubu yamaze no gukorerwa amashusho, ndetse n’izindi zitandukanye. Abanyarwanda bamwitegeho byinshi muri uyu mwaka, birimo album ari kubategurira izaba iriho indirimbo umunani ndetse ikazaba yitwa byakubera byiza. Gabiro agiye gutangira kuzenguruka igihugu mu rwego rwo gutaramira abakunzi bibihangano bye bari mu mpande zitandukanye z’igihugu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza