Imyidagaduro

Byinshi ku mpanga The Twins zikora muzika Nyarwanda

April-17
14:40 PM 2017

Abahanzi ba kizamuka barasaba bakuru babo ba batanze mu muziki ku batera ingabo mu bitugu, ngo kuko nabo bafite impano za kubaka umuryango nyarwanda.

Ndayishimye Jean d’Amour na Tuyishimire Jean claude ni abasore b’impanga .Bombi bafite imyaka 21 y’amavuko bavuka mu muryango w’abana barindwi akaba ari abahanzi nyarwanda bombi bagize itsinda bise The Twins. Gakuru ariwe Jean d’Amour mu muziki akoresha amazina Green Maker naho Gatoya ariwe Jean Claude akoresha Holy Cent.

Izi mpanga zatangiye kuririmba mu mwaka ushize wa 2016 kuko ubu bafite indirimbo eshatu harimo imwe ikozwe ku buryo bw’amashusho.
Batangira kuririmba bumvise bose babikunze nyuma biyumvamo ko ba bishobora niko gutangira ku bikora .

Uretse kuba bakunda imikoranire y’impanga zo muri Nigeria zizwi nka P Square’ nabo ubwabo ngo bifuza kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga ngo nubwo imbogamizi ziganjemo ubushobozi ziba zitaboroheye.

Aba basore bavuga ko nta baterankunga bafite, uretse ko umubyeyi wabo umwe basigaranye ariwe mama wabo abafasha uko ashoboye. Green Maker ndetse n’impanga ye barangije kwiga amashuri yisumbuye umwaka ushize mw’ishami rya tekinike. Bavuga ko nta kazi gahoraho bafite ari gukora ibiraka gusa.
Inama bagira urubyiruko ni uko bagomba kwihesha agaciro kandi ntibasuzugure akazi kose ba bonye.

Aba basore kandi basabye abahanzi bakuru babo, ko bagira uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda ntibirengagize abakizamuka kuko nabo bifitemo impano zakubaka umuryango nyarwanda.

Imbogamizi zikunze kugaragara mu bahanzi bakiri bato ngo ninko kujya kureba umuhanzi mubo twavuga ko bagafashe hano mu Rwanda ngo mubashe gukorana indirimbo ugasanga aguciye amafaranga angana nkayasohora indirimbobakaba ba basaba ko bajya ba borohereza nka barumuna babo.

Mu kiganiro kirambuye The Twins bagiranye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw bakomeje bagenzi babo bakizamuka bababwira ko batagomba gucika intege ko ahubwo bakora cyane ibikorwa bikivugira.

The twins baririmba injyana ya afro beat & Lap dore ko bafite intumbero barashaka gukora umuziki wo kurwego mpuzamahanga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza